INDAHANGARWA WFC YASUBUKUYE IMYITOZO YITEGURA SUPER CUP 2026
Kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Indahangarwa Women Football Club (WFC) yasubukuye imyitozo yayo nyuma y’ikiruhuko, itangira ku mugaragaro imyiteguro ya pre-season ndetse na phase return ya shampiyona y’abagore mu Rwanda.
Ikipe iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona, yagarutse mu myitozo ifite intego yo gukomeza kuzamura urwego rw’abakinnyi bayo no kwitegura imikino ikomeye iri imbere. Imyitozo yatangiye yibanda ku kongerera abakinnyi imbaraga z’umubiri, kunoza tekinike, imikinire rusange, no gukomeza kubaka ubumwe n’imyumvire yo guhatanira intsinzi.
Abakinnyi ba Indahangarwa WFC bagarutse mu kibuga bafite ishyaka n’imbaraga, bigaragara ko biteguye guhangana n’ibibazo by’imikino iri imbere. Umutoza mukuru w’iyi kipe yavuze ko imyitozo ari ingenzi cyane mu gutegura neza igihe cya kabiri cya shampiyona, ndetse no kwitegura umukino ukomeye uzayihuza na Rayon Sports WFC mu gikombe cya Rwanda Super Cup 2026, uteganyijwe ku wa 10 Mutarama 2026.
> “Twongeye gusubira mu myitozo dufite intego yo gutegura neza ikipe mu buryo bwose. Abakinnyi bari gukora cyane, kandi turifuza kuzitwara neza haba muri shampiyona no muri Super Cup. Uyu ni umukino ukomeye kuri twe, kandi tuwiteguye neza,” — Umutoza wa Indahangarwa WFC.
Uyu mukino wa Super Cup utegerejwe cyane n’abafana, bitewe n’uko aya makipe yombi asanzwe afitanye ihangana rikomeye mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda. Abakinnyi na bo barasabwa gukomeza gushyira hamwe no kurangwa n’umurava n’ikinyabupfura byabaye ikiranga Indahangarwa WFC.
Ubuyobozi bwa club bwagaragaje ko intego nyamukuru ari ugukomeza guhatanira imyanya ya mbere muri shampiyona, no kwitwara neza mu marushanwa akomeye, harimo na Super Cup. Abafana b’iyi kipe basabwe gukomeza kuyishyigikira muri ibi bihe by’imyiteguro, kugira ngo bagere ku ntego zabo.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo hakinwe umukino wa Super Cup, amaso yose azaba ahanzwe kuri Amahoro Stadium, aho Indahangarwa WFC izahura na Rayon Sports WFC, mu mukino witezweho guhanga isura nshya y’umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda. Ikipe yizeye ko imyiteguro iri kugenda neza izayifasha kwitwara neza no guhatanira igikombe cya Super Cup.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére