MU GIHE CHAMPION Y’ABARI N’ABATEGARUGORI MU CYICIRO CYA KABIRI IZATANGIRA KU WA 10 MUTARAMA 2026, GAKENKE WFC YIYEMEJE URUGAMBA RWO KUZAMUKA MU CYICIRO CYA MBERE
Ikipe ya Gakenke Women Football Club (WFC) ikina mu cyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru w’abari n’abategarugori mu Rwanda, iri mu myiteguro ikomeye mu gihe Champion y’icyiciro cya kabiri izatangira ku wa 10 Mutarama 2026. Ni imyiteguro igamije kwitwara neza no kongera guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere, intego ubuyobozi n’abakinnyi b’iyi kipe bahurijeho.
Muri urwo rwego, komite ya Gakenke WFC, staff ya tekinike n’abafatanyabikorwa bahuriye mu nama yihariye igamije gutsura umubano, kunoza imikoranire no gushyiraho ingamba zihamye zizatuma ikipe igira umusaruro mwiza muri Champion iri imbere. Iyi nama yabaye umwanya wo gusuzuma ibyakozwe muri season ya 2024–2025, aho nubwo bitagenze uko bifuzwaga, byabaye isomo ryafashweho imyanzuro mishya.
Umutoza wa Gakenke WFC, HAKUZIMANA Sadji Corneille, yatangaje ko season ishize itabashije gutanga umusaruro wifuzwaga, ariko ashimangira ko intego yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere itigeze iva ku murongo w’ikipe.
Yagize ati:
“Season y’umwaka wa 2024–2025 ntabwo yatugendekeye neza ku buryo twabasha kongera kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, ariko ubu turi biteguye kandi dufite intego yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko imyiteguro iri gukorwa ubu ishingiye ku bufatanye n’ubwumvikane hagati ya staff n’abakinnyi, aho hakozwe inama nyinshi zo gutegura neza season nshya.
“Urebye hagati ya staff ndetse n’abakinnyi, nibyinshi twiteguye cyane cyane ko tumaze gukora inama zitandukanye zateguye byinshi. Ubu turi no gutegura imikino myinshi yo kwipima, kandi dushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo tugere kure.”
Hakizimana Sadji Corneille yagaragaje kandi ko abakinnyi bafite ishyaka ridasanzwe, bigaragaza icyizere cy’uko Gakenke WFC ishobora kwitwara neza muri Champion itegerejwe na benshi.
Mu butumwa yahaye abakunzi b’umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori mu Rwanda muri rusange, yasabye ubufasha n’inkunga y’abafana, cyane cyane abo mu karere ka Gakenke.
Yagize ati:
“Icyo nabwira abakunda umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori mu Rwanda ni uko baze badushyigikire. Intego twari dufite ntaho yagiye, ahubwo ubu twongeyemo imbaraga nyinshi kurusha season yashize. Abakinnyi bafite ishyaka, hari n’amahirwe yo gukina twitegura kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere. Turabyizeye cyane ko bishoboka, ariko dukeneye cyane abafana bacu.”
Gakenke WFC ikomeje kwerekana ko iteguye gutanga umusanzu mu iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, binyuze mu guteza imbere impano z’abakobwa no kubaha amahirwe yo kwigaragaza ku rwego rw’igihugu.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Champion y’Abari n’Abategarugori mu Cyiciro cya Kabiri itangire ku wa 10 Mutarama 2026, Gakenke WFC yiyemeje kwinjira muri ayo marushanwa ifite icyizere, imyiteguro ihagije n’intego imwe rukumbi yo gusubira mu Cyiciro cya Mbere.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére