FOREVER WFC YASUBUKUYE IMYITOZO YITEGURA PHASE RETURN YA SHAMPIYONA
Kuri uyu wa gatanu ushize, ikipe ya Forever Women Football Club (WFC) yasubukuye imyitozo yayo mu rwego rwo kwitegura phase return ya shampiyona y’abari n’abategarugori, iteganyijwe gutangira ku wa 17 Mutarama 2026. Forever WFC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota icyenda (9) ku rutonde rwa shampiyona, ikaba izatangira imikino ya return yakira AS Kigali WFC.
Abakinnyi bagarutse mu myitozo bafite intego yo gukosora amakosa yakozwe mu gice kibanza cya shampiyona, no kugaragaza isura nshya izafasha ikipe kuzamuka mu myanya no kugarura icyizere cy’abafana.
Mu minsi ishize, humvikanye amakuru yavugaga ko umutoza wa Forever WFC, Habimana Nuru, yaba yasezeye. Icyakora, mu kiganiro twagiranye na we, yasobanuye neza uko ibintu byagenze, agaragaza ko nta gusezera kwabayeho burundu.
> “Mu by’ukuri, ntitwitwaye neza muri phase aller nk’uko twari tubyiteze. Twari twarashyizemo imbaraga nyinshi kuva muri season ya 2024/2025 kugera muri 2025/2026, ariko turebye neza twaguye mu esheke mu mikino ya phase aller,” Habimana Nuru.
Umutoza Habimana yagaragaje ko shampiyona y’abagore yahindutse cyane ugereranyije n’imyaka yashize.
> “Shampiyona yarahindutse cyane. Ubu ntibikiri bya bindi byo kumenya amakuru y’andi makipe uko wiboneye. Abagore bafite ishyaka, imbaraga n’urwego rwo hejuru cyane kurusha mbere,”
Ibi byatumye amakipe yose ajya mu mikino ahatana ku rwego rungana, bigatuma gutsinda biba ingorabahizi.
ISHEMA RYO GUTOZA ABAGORE MU MUPIRA W’AMAGURU
Habimana Nuru yagaragaje ko gutoza abagore atari igihombo nk’uko bamwe babyibwira, ahubwo ari ishema.
> “Abantu bamwe batekereza ko gutoza abagore ntacyo bikumarira, ariko si byo. Uko watoza abagabo ni ko watoza abagore. Itandukaniro rishobora kuba imbaraga z’umubiri, ariko tekinike ni imwe, kandi umukobwa ayumva neza nk’umuhungu,” Habimana Nuru.
Uyu mutoza yagarutse ku mpinduka nziza zabaye mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, avuga ko isoko ry’abakinnyi ryagutse cyane.
> “Buri mukinnyi ubu asigaye akina yigurisha. Umukinnyi wava muri shampiyona y’abagore mu Rwanda akajya hanze agatsinda, ni ishema rikomeye kuri bashiki bacu,”
Ku bijyanye n’amakuru yo gusezera, Habimana yasobanuye ko yabanje kubitekerezaho, ariko nyuma yo kuganira n’ubuyobozi n’abakinnyi, hafashwe icyemezo cyo gukomeza urugendo.
> “Ntabwo ndi umutoza wizirika ku mwanya. Iyo mbona ko undi ashobora gutanga ibirenze ibyo ntanga, niteguye kurekura. Ariko twaraganiriye n’ubuyobozi, batwereka ibyo badukeneye, tubona ko dufite ubushobozi bwo kubitanga. Ubu turi tayali kandi twiteguye phase return cyane,” Habimana Nuru.
Mu gusoza, umutoza wa Forever WFC yasabye abafana gukomeza kuba hafi y’ikipe yabo.
> “Nsaba abafana bacu kuza badushyigikire. Muri phase return muzabona imikino myinshi kandi myiza, muzabona Forever WFC nshya. Turabakeneye cyane,”
Forever WFC yinjiye mu myiteguro ya phase return ifite intego yo kwisubiraho no kugaragaza impinduka zigaragara mu mikinire. Ubufatanye hagati y’ubuyobozi, abakinnyi n’umutoza, hamwe n’inkunga y’abafana, nibyo byitezweho gufasha iyi kipe kugera ku musaruro mwiza mu gice cya kabiri cya shampiyona.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére