ESE MACUBA WFC NA APR WFC KOKO BAKORESHEJE UBUROZI, UBUROZI BWA MACUBA WFC NA APR WFC N'UBUHE BWAKOZE??
Ku wa 18 Mutarama 2026, shampiyona y’abari n’abategarugo yatangiye phase return, aho Macuba WFC yakiriye APR WFC mu mukino wari utegerejwe na benshi. Uyu mukino warangiye APR WFC itsinze igitego 1-0, igitego cyahe kipe amanota atatu y’ingenzi.
Nubwo umukino warangiye APR WFC itsinze, ntiwibukirwa gusa ku ntsinzi yabonetse, kuko wanaranzwe n’umwuka mubi n’imyitwarire itari myiza yagaragaye mu mpande zitandukanye z’abawitabiriye.
Kuri uyu mukino habaye iterabwoba n’imvururu, bigaragarira mu myitwarire y’abakinnyi, abakozi b’amakipe ndetse n’abafana. Ibi byagize ingaruka ku mutekano w’umukino, bituma habaho kwivanga kw’inzego z’umutekano.
Kuri uyu mukino by’umwihariko, hagaragaye ko abakozi n’abafana ba APR WFC bagize imyitwarire itajyanye n’amategeko agenga umupira w’amaguru. Bimwe mu bikorwa byabo byateye umwuka mubi n’umutekano muke, bigera aho Polisi y’u Rwanda igira icyo itabaza kugira ngo ibintu bisubire mu murongo.
Byongeye kandi, umwe mu bagize staff ya APR WFC witwa NDORI yagize imyitwarire idakwiye, aho yakoresheje amagambo atuka kandi atesha agaciro abayobozi b’umukino. Ibi byagaragajwe nk’ibinyuranyije n’amahame n’amategeko agenga imyitwarire mu mupira w’amaguru w’abagore.
Ibi byose byatumye hafatwa imyanzuro n’ibihano bya disipuline, bigamije:
-Kugarura imyitwarire myiza,
-Kubahiriza amategeko agenga amarushanwa,
-Kurinda icyubahiro n’isura nziza y’umupira w’amaguru w’abagore.
Abakinnyi, abayobozi b’amakipe ndetse n’abafana bose baributswa ko bagomba kwitwara neza, kubaha amategeko n’abayobozi b’imikino, no kwirinda imyitwarire yose ishobora guhungabanya umutekano n’ubunyamwuga by’umukino.
Harasabwa ubufatanye bwa buri wese kugira ngo umupira w’amaguru w’abagore ukomeze gukinwa mu mahoro, icyubahiro n’umwimerere w’ubunyamwuga, bityo shampiyona ikomeze kuba urubuga ruteza imbere impano n’iterambere rya siporo mu gihugu.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére