BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

NYAGATARE WFC IKOMEJE KUGWA NTA NOTA, RAYON SPORTS WFC IYISIGA IBITEGO 7-0

NYAGATARE WFC IKOMEJE KUGWA NTA NOTA, RAYON SPORTS WFC IYISIGA IBITEGO 7-0

NYAGATARE WFC IKOMEJE KUGWA NTA NOTA, RAYON SPORTS WFC IYISIGA IBITEGO 7-0

‎Ubwo Shampiyona y’Abagore yari igeze muri phase return ku munsi wa 13, Rayon Sports WFC yakiriye Nyagatare WFC mu mukino wabaye nk’uwari wahujwe n’ikirori cy’ibitego, birangira Rayon Sports WFC itsinze ibitego 7-0, umukino wabaye isomo rikomeye ku ikipe ya Nyagatare WFC.

‎Rayon Sports WFC yinjije ibitego bitatu mu gice cya mbere, ikomeza kwiharira umukino no kuwugenzura kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, maze mu gice cya kabiri itsinda ibindi bitego bine, ishimangira ko iri mu bihe byiza cyane kandi itajya isaza gutsinda.

‎Nyagatare WFC ikomeje kuba ikipe iri mu mwijima mwinshi, kuko kuva muri phase aller kugeza ubu muri phase return, itarabona inota na rimwe, ibintu bikomeje guteza impungenge abakunzi bayo, ndetse ikaba ari nayo imaze gutsindwa ibitego byinshi kurusha izindi. Ibi bituma hibazwa byinshi ku kibura kuri iyi kipe: "Ese ni ikibazo cy’ubuyobozi, imyitozo, ihuzagurika ry’abakinnyi cyangwa morale y’abakinnyi yamaze gucika intege?"

Description: C:\Users\man20\AppData\Local\Microsoft\Windows\INetCache\Content.Word\WhatsApp Image 2026-01-26 at 20.50.48 (1).jpeg

‎Nyuma y’umukino, umutoza mukuru wa Rayon Sports WFC, Rwaka Claude, yagize ati:

‎"Umukino wari mwiza cyane, twari dukeneye gutsinda kuko aya manota atatu twayashakaga cyane. Ni iby’agaciro gakomeye cyane kuba Perezida wacu adushyigikiye uko bikwiye. Kutuba hafi ni ingenzi cyane kuko tuba tubikeneye mu buryo budasanzwe. Iyo amenye uko abakobwa babayeho, mbona bibaha imbaraga zidasanzwe. Navuga ko ari motivation ikomeye cyane, cyane ko na prime yayikubye kabiri ugereranyije n’iyo twari dusanzwe tubona. Aduhora adusura mu myitozo kenshi, ibyo bigatuma abakinnyi bakora barushijeho kwitanga."

‎Yakomeje avuga ku irushanwa rya Heroes Cup agira ati:

‎"Heroes Cup dufite icyumweru kimwe gusa cyo kuyitegura, ariko ndahamya ko twiteguye bihagije. Heroes Cup iheruka ni twe twayegukanye, kandi turi gukora amanywa n’ijoro ngo tuyisubize kuko iki gikombe nacyo kiradufitiye agaciro gakomeye."

‎Yongeyeho ati:

‎"Perezida yatubwiye ko azadusura muri iki cyumweru byibura inshuro ebyiri, atwijeje ko azakomeza kutuba hafi nk’uko asanzwe abikora. Natwe tumwijeje ko tuzakora ibishoboka byose, tugahangana kugeza ku munota wa nyuma ngo dutware igikombe."

‎Ku mukinnyi mushya ukomoka muri Cameroun, Rwaka Claude yagize ati:

‎"Umunya-Camerouni twongeyemo ni umukinnyi mwiza cyane. Igisigaye ni ukumenyerana n’abandi bakinnyi. Nta kintu kinini abura kuko nta gihe kinini amaze aha, ariko umunsi ku wundi hari intambwe igaragara atera. Ndizera ko mu minsi iri imbere azaba yinjira neza mu ikipe."

‎Mu gusoza, yagejeje ubutumwa ku bafana ba Rayon Sports WFC agira ati:

‎"Icyo nabwira abafana bacu ni ugukomeza kutuba hafi no kudushyigikira uko bisanzwe. Natwe turimo gukora ibishoboka byose, twitanga n’umutima wose ngo tubahe ibyishimo kandi tubashimishe nk’uko babyifuza."

‎Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!