BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

INTWARI ZIYOBOWE N’ISHYAKA: APR WVC YANDITSE AMATEKA MASHYA

INTWARI ZIYOBOWE N’ISHYAKA: APR WVC YANDITSE AMATEKA MASHYA

INTWARI ZIYOBOWE N’ISHYAKA: APR WVC YANDITSE AMATEKA MASHYA

‎Umunsi w’Intwari wahuriranye n’intsinzi ikomeye

‎Ku munsi w’Intwari z’u Rwanda, aho Abanyarwanda bose bibuka ubutwari, kwitanga no kudacika intege byaranze intwari z’igihugu, ayo mateka yisubiyemo no mu kibuga cya Petit Stade, aho abakobwa ba APR Women Volleyball Club berekanye ko ubutwari atari amagambo gusa, ahubwo ari igikorwa.

Description: C:\Users\man20\AppData\Local\Microsoft\Windows\INetCache\Content.Word\WhatsApp Image 2026-02-02 at 15.46.14.jpeg

‎Mu mukino wa nyuma w’Irushanwa rya Heroes Volleyball Tournament 2026, APR WVC yatsinze POLICE WVC amaseti 3–2, mu mukino wari urimo ihangana rikomeye, guhangana kudacogora n’umutima wo kudatsindwa kugeza ku iseti ya nyuma.

‎Umukino watangiye APR yihagazeho, itsinda iseti ya mbere ku manota 25–21, igaragaza icyizere n’ishyaka ryo kwegukana igikombe. Gusa POLICE WVC ntiyacitse intege, yisuganyije itsinda iseti ya kabiri ku 14–25, igarura icyizere n’imbaraga.

‎APR yongeye kwerekana ubutwari mu iseti ya gatatu, iyegukana ku 25–18, ariko POLICE WVC nayo irongera irarwana, itsinda iseti ya kane ku 21–25, bituma umukino ujya mu iseti ya nyuma y’iherezo.

‎Iseti ya gatanu ni yo yabaye isomo rikomeye ry’ubutwari. Abakinnyi ba APR VC bagaragaje umutima wo kudacika intege, barwana buri mupira, barengera izina ry’ikipe yabo n’iry’igihugu. Ku manota 15–12, APR VC yasoje umukino itsinze, ihinduka intwari zo mu kibuga, ishimisha abakunzi ba volleyball n’Abanyarwanda bose bari bitabiriye uyu munsi wihariye.

‎Ubutwari si intwaro, ni umutima

‎Iyi ntsinzi yabaye ikimenyetso cy’uko ubutwari Intwari z’u Rwanda zatwigishije bukomeje kugaragara no mu rubyiruko, cyane cyane mu mikino. APR WVC yerekanye ko gutsinda bisaba kwitanga, gukorera hamwe no kwizera ko bishoboka, n’iyo ibintu bisa n’ibigoye.

 

‎Uyu mukino wabaye isomo rikomeye ku bakunzi ba volleyball n’abakiri bato, ko intwari z’uyu munsi ari abaharanira intego zabo batikanga, bakarwana kugeza ku musozo.

‎Ku munsi w’Intwari, APR WVC yahinduye ikibuga ahigirwa amasomo y’ubutwari, yandikisha izina ryayo mu mateka ya volleyball y’u Rwanda. Iyi ntsinzi izakomeza kwibukwa nk’urugero rwiza rw’uko indangagaciro z’ubutwari zibaho mu buzima bwa buri munsi.

‎🏐🇷🇼 Komera APR WVC, mukomere ku butwari!

‎Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!