BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

APR WFC YEGUKANYE INTSINZI IKOMEYE I BUGESERA WFC

APR WFC YEGUKANYE INTSINZI IKOMEYE I BUGESERA WFC

APR WFC YEGUKANYE INTSINZI IKOMEYE I BUGESERA WFC 

‎Ubwo hakinwaga umunsi wa 14 wa Shampiyona y’Igihugu y’Abagore, aho ikipe ya Bugesera WFC yakiriye APR WFC mu mukino wari utegerejwe na benshi. Uyu mukino warangiye APR WFC itsinze Bugesera WFC ibitego 2-1, mu mukino wagaragayemo ishyaka, imbaraga n’ishyaka ryo gutsinda ku mpande zombi.

‎APR WFC yinjiye mu mukino isatira cyane, igaragaza ko yaje gushaka amanota atatu yose, bituma Bugesera WFC igorwa no kwinjira mu mukino mu minota ya mbere.

‎APR WFC yatangiye umukino neza cyane, maze ku munota wa 7, Gisubizo atsinda igitego cya mbere nyuma y’igikorwa cyiza cy’ubusatirizi bwa APR WFC. Iki gitego cyahise gituma umukino uhindura isura, APR WFC irushaho gusatira ishaka kongera ibitego.

‎Ntibyatinze kuko ku munota wa 19, Zawadi yatsinze igitego cya kabiri, atsindira APR WFC igitego cyatumye irushaho gutuza no kugenzura umukino. Bugesera WFC yagerageje gusubiza, ariko igice cya mbere kirangira APR WFC iyoboye n’ibitego 2-0.

‎Mu gice cya kabiri, Bugesera WFC yagarutse mu mukino ifite imbaraga nshya, ishaka kugabanya ikinyuranyo. Abakinnyi bayo bagaragaje ubushake n’imbaraga, batangira gusatira izamu rya APR WFC.

‎Ibi byaje guhesha Bugesera WFC igitego ku munota wa 68, gitsinzwe nyuma y’igikorwa cyiza cy’ubusatirizi, bituma umukino urushaho kuba ishyushye. Nyuma y’iki gitego, Bugesera WFC yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, ariko APR WFC ikomeza kwitwara neza mu bwugarizi.

‎N’ubwo Bugesera WFC yagerageje kugaruka mu mukino, iminota yari isigaye ntiyabaye ihagije, umukino urangira APR WFC itsinze ibitego 2-1. Iyi ntsinzi ifasha APR WFC gukomeza kwitwara neza muri shampiyona no gukomeza urugamba rwo guhatanira imyanya ya mbere.

‎Ku rundi ruhande, Bugesera WFC n’ubwo yatsinzwe, yagaragaje ko ari ikipe ikomeye ishobora guhangana n’amakipe akomeye muri shampiyona y’abagore.

‎Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!