BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

INDAHANGARWA WFC ITSINDA APR WFC ISOZA SHAMPIYONA IYISIGA KU RUTONDE

INDAHANGARWA WFC ITSINDA APR WFC ISOZA SHAMPIYONA IYISIGA KU RUTONDE

INDAHANGARWA WFC ITSINDA APR WFC ISOZA SHAMPIYONA IYISIGA KU RUTONDE

‎‎

‎Ku munsi wa 22 wa Rwanda Women’s Super League, ikipe ya Indahangarwa WFC yakiriye APR WFC mu mukino wari utegerejwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru. Uyu mukino waranzwe n’ihangana rikomeye, urangira Indahangarwa WFC itsinze igitego 1-0.

‎Umukino watangiye amakipe yombi asatirana, buri ruhande rugaragaza inyota yo gutsinda no gusoza shampiyona neza. Indahangarwa WFC yakiniraga imbere y’abafana bayo, igaragaza imbaraga n’ubwitange budasanzwe, mu gihe APR WFC nayo yageragezaga gushaka igitego cyayihesha intsinzi.

‎Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Indahangarwa WFC nyuma y’akazi gakomeye k’abakinnyi bayo, aho bakoresheje neza amahirwe babonye imbere y’izamu. Iki gitego cyatumye umukino urushaho gukomera, APR WFC ishyiraho igitutu ishaka kwishyura, ariko birangira idashoboye kunyura ku bwugarizi bwa Indahangarwa WFC bwari buhagaze neza.

‎‎

‎Amakipe yombi yagaragaje urwego rwo hejuru, haba mu mikinire, gukina bahatana ndetse n’ubufatanye mu kibuga. Umukino wakomeje gushyuha kugeza ku munota wa nyuma, abafana banyurwa n’imikinire y’impande zombi.

‎‎

‎Nyuma y’uyu mukino, Indahangarwa WFC yasoreje ku mwanya wa 3 n’amanota 45 ndetse n’ibitego 24, mu gihe APR WFC yarangije iri ku mwanya wa 4 n’amanota 40 n’ibitego 16. Ibi byerekana ko Indahangarwa WFC yagize shampiyona nziza kurusha APR WFC muri uyu mwaka.

‎‎

‎Ni shampiyona yasojwe hagaragara ihangana rikomeye hagati y’amakipe, cyane cyane hagati ya Indahangarwa WFC na APR WFC. Uru rwego rugaragaza ko umupira w’abagore mu Rwanda ukomeje kuzamuka, ndetse hakaba hitezwe andi marushanwa arushijeho gukomera mu bihe biri imbere.

‎Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!