U BURUNDI BWIGARANZUYE MALAWI, BUKOMEZA GUTANGA ICYIZERE MU BATARENGEJE IMYAKA 17
Ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abakobwa batarengeje imyaka 17 yongeye kugaragaza ko ifite ejo heza, itsinda Malawi ibitego 2 kuri 1 mu mukino w’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026 wabereye kuri Stade Bingu National.
Ni umukino watangiye amakipe yombi yigana, buri ruhande rushaka igitego hakiri kare. Malawi yagerageje gusatira inshuro nyinshi, ariko ubwugarizi bw’u Burundi bukomeza kwihagararaho. Nyuma y’iminota mike, u Burundi bwaje kubona uburyo bwiza bwo gutsinda, bubona igitego cya mbere cyazamuye morale y’ikipe n’abafana.
Mu gice cya kabiri, umukino warushijeho gukomera, Malawi ishaka kwishyura, ndetse ibigeraho itsinda igitego kimwe. Icyakora, abakobwa b’u Burundi ntibacitse intege, bakomeza gusatira kugeza babonye igitego cya kabiri cyabahesheje intsinzi y’ingenzi.
Iyi ntsinzi igaragaje ubushake, ubufatanye n’impano ziri kuzamuka mu mupira w’abagore mu Burundi. Ni intambwe ikomeye ibaganisha ku nzozi zo kubona itike y’Igikombe cy’Isi, ndetse ikaba n’ishema ku gihugu cyose.
Abafana bakomeje kugaragaza ibyishimo n’icyizere, bizeye ko iyi kipe izakomeza kwitwara neza mu mikino itaha.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére