Home Sports Business Technology Politics Kids Talk Block Seven

IMIKINO ITANDUKANYE

IMIKINO ITANDUKANYE

Kuri uyu munsi  ku bakunzi b’umupira w’amaguru w’abari n'ategarugori, Macuba WFC yakiriye Indahangarwa WFC mu mukino wahinduye stade umuriri w’umunezero, impungenge n’ibyishimo byivanze n’ihangana ry’indashyikirwa. Byari bibonetse ko amakipe yombi yinjiye mu kibuga yiteguye kwerekana ubuhanga ndetse no guharanira ishema ry’amabara yabo.

‎Macuba WFC 3–3 Indahangarwa WFC

‎Indahangarwa ni yo yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 5, ku gitego cyatumye abafana bayo barenga ku ntebe. Ariko ubwo umukino wagezaga ku munota wa 44, Macuba yaje kongera amahoro mu rubuga rwayo rwo gushimangira ko itaje kurebera, itsinda igitego cyatumye amakipe anganya 1–1 mbere yo kujya kuruhuka.

‎Nti byatinze, mu gice cya kabiri Macuba yagarutse ifite imbaraga zidasanzwe, itsinda ibitego bibiri byihuse ku munota wa 55 no ku 60, bituma igaragara nk’iyamaze gufungura inzira y’ubutsinzi, isiga Indahangarwa inyuma ku 1–3. Abafana ba Macuba batangiye kwizera ko umukino washoboraga kuba urangiye.

‎Abafana ba Macuba bari hafi guturitsa ibyapa uvugije ngo:

‎“Nimurebe urumva, ni igitego cyo guhamagara ab’iwacu!”

‎Abakinnyi ba Indahangarwa barebaga bagira bati:

‎“Ubu se turavuga iki kuri iki gitego?”

‎Ariko Indahangarwa ntiyari ishaka gutaha itishimye. Mu minota ya nyuma y’umukino, yahagurutse nk’intare ikomeretse, yishyura igitego cya kabiri ku munota wa 87, bituma amakuba asatira Macuba. Umurindi w’abakinnyi n’abafana b’Indahangarwa waje kurangirira ku gitego cy’agaciro gakomeye ku munota wa 89, cyatumye bongera guhuha umwuka w’icyizere mu kibuga no mu mpande zose za stade. Byari ibitotsi by’agatunguranye byashyize umukino mu 3–3.

‎Abafana nabo bati:

‎“Ubu ni ukuvuga ko umukino ugarutse ku ntangiriro!”

‎Uko iminota ya nyuma yisukaga, buri kipe yahataga ishaka igitego cy’intsinzi, ariko umupira wanze kongera guhaguruka mu izamu. Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota, ariko asiga abafana bafite ibyo bavuga—umukino w’ibitego byinshi, ibyishimo n’amarira, n’ishyaka ridasanzwe ry’abakinnyi b’impande zombi.

Macuba yariri k'umwanya wa gatanu(5) k'urutonde rw'agateganyo n'amanota icyenda(9)ikaba inganyije yerekanye ubuhanga bwo gutsinda ibitego byihuse, Indahangarwa yariri k'umwanya wa kabiri (2) k'urutonde rw'agateganyo n'amanota cumi n'abiri (12)ikaba inganyije yo igaragaza umutima w’intwari wabangana n’umuyaga kugeza itsinze ku munota wa nyuma.

‎Byarangiye amakipe yombi agabanye amanota mu buryo bw’igitangaza.

 

Uko Macuba wfc yitwaye mumikino itanu ishize kugeza kuri uyu munsi wanone:

 

  1. APR WFC 0-1 Macuba WFC 
  2. Macuba WFC 2-0 Bugesera WFC 
  3. As Kigali WFC 0-1 Macuba WFC 
  4. Macuba WFC 0-3 Police WFC 
  5. Rayon Sports WFC 3-0 Macuba WFC 
  6. Macuba WFC 3-3 Indahangarwa WFC

‎Written: Migisha Janviére

Comments (1)

haba • Nov 27, 2025 14:55

good good