BREAKING rayon sports thrash gakenke ladies as evelyne ishimwe scores a brace rwanda women’s super league rayon sports yanyagiye gakenke ladies, ishimwe evelyne atsinda ibitego bibiri rwanda women’s super league apr wfc beat rambura 2–0 to make a winning start rwanda women’s super league apr wfc itsindira rambura iwa yo, itangira shampiyona neza rwanda women’s super league rp huye yanyagije ruhango, iyitsinda amaseti 3-0!

KAWEMPE MUSLIM LADIES ITSINZE CBE

KAWEMPE MUSLIM LADIES ITSINZE CBE

KAWEMPE MUSLIM LADIES ITSINZE CBE

 

Kawempe Muslim Ladies FC yatangiye CECAFA Women’s Champions League Qualifiers 2026 itsinze Commercial Bank of Ethiopia (CBE) igitego 1-0, mu mukino waranzwe n’ubwitange bukomeye.

Umukino watangiye amakipe yombi ahatanira kubona igitego hakiri kare, ariko Kawempe Muslim Ladies FC ni yo yabonye amahirwe meza. Ku munota wa 11, Agnes yahise atsinda igitego kuri penaliti, aha ikipe ye intangiriro nziza.

CBE yakomeje gushaka uko yakwishyura, ariko ba myugariro ba Kawempe Muslim Ladies bakomeza kwihagararaho, banarinda neza izamu ryabo kugeza ku munota wa nyuma.

Nubwo igitego kimwe ari cyo cyonyine cyabonetse, Kawempe Muslim Ladies FC yagaragaje ubudahangarwa n’umukino ukomeye, maze itangira iri rushanwa mu buryo butanga icyizere.

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!