BREAKING uwimbabazi immaculée joins apr wfc! uwimbabazi immaculée yerekeje muri apr wfc! rudasingwa leaves rayon sports rudasingwa yasezeye rayon sports 🇷🇼 minister nelly mukazayire praises rwanda’s women’s volleyball team

🇷🇼 U Rwanda Rwayoboye Itsinda D, Rwitegura Burkina Faso muri 1/8

🇷🇼 U Rwanda Rwayoboye Itsinda D, Rwitegura Burkina Faso muri 1/8

🇷🇼 U Rwanda Rwayoboye Itsinda D, Rwitegura Burkina Faso muri 1/8

 

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu Volleyball yakoze ibishimishije mu mikino y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera i Nairobi muri Kenya, aho yarangije iyoboye Itsinda D nyuma yo gutsinda imikino yose uko ari itatu.

 

Mu mukino wa mbere, u Rwanda rwahuye na Algeria maze ruyitsinda ku maseti 3-0 (25-22, 25-20, 25-16), rutangira amarushanwa neza.

Mu mukino wa kabiri, Abanyarwandakazi bongeye kwigaragaza neza batsinda DR Congo amaseti 3-0 (25-6, 25-15, 25-16), bikomeza kubaha amahirwe yo kuyobora itsinda.

Umukino wa gatatu wahuje u Rwanda n’u Burundi, aho Abanyarwandakazi bongeye kwitwara neza batsinda abarundikazi 3-0 (25-6, 25-11, 25-13). Uyu mukino wamaze iminota 58, aho seti ya mbere yamaze iminota 18, iya kabiri ikamara iminota 22, naho iya gatatu ikamara iminota 18.

Nyuma yo gutsinda imikino yose uko ari itatu, u Rwanda rwazamutse ruyoboye Itsinda D, ruhita rutegura umukino wo muri 1/8, aho ruzahura na Burkina Faso, yabaye iya nyuma mu Itsinda B.

Uyu mukino wa 1/8 uzabera muri Ulinzi Complex Hall i Nairobi, ku wa Gatandatu, guhera saa tatu za mu gitondo ku isaha y’i Kigali.

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!