Home Sports Business Technology Politics Kids Talk Block Seven

Rayon Sports WFC Vs AS Kigali WFC

Rayon Sports WFC Vs AS Kigali WFC

Rayon Sports WFC 8–0 AS Kigali WFC

‎Rayon Sports WFC yitwaye neza cyane mu mukino yakiriyemo AS Kigali WFC, itsinda ibitego umunani ku busa mu mukino wayo wa shampiyona. Uyu mukino waranzwe n’ubudahangarwa bwa Rayon Sports mu busatira ndetse n’umutuzo mu gusoza, bituma itsinda ibitego byinshi mu buryo bworoshye.Rayon yakinaga nk’ikipe ifite umuriro mu kirenge, naho AS Kigali isa n’ikipe yabuze imvura mu ishyamba, ingufu zikarenga ubushobozi.

Description: WhatsApp Image 2025-12-01 at 13.59.54

‎Uko ibitego byinjiye:

‎18’ – Uwimbabazi Immaculée yafunguye amazamu umupira winjira mu rushundura utavuze kabiri,aha ikipe ye icyizere n’umuvuduko wo gukomeza gusatira.

‎26’ – Mukagatete Emeline yatsinze igitego cya kabiri cyabaye nk’urukundo rutunguranye nyuma yo kurangiza neza uburyo bwari bubonetse imbere y’izamu.

‎32’ – Nguema Eyeang Odette coralie yatsinze igitego cya gatatu kuri penaliti umupira wahise ujya mu rushundura gutyo, umuzamu wa AS Kigali wfc arebera nk’uwabuze aho ayoboka, yerekana ko ari umuhanga mu gutera neza.

‎36’ – Nguema Eyeang Odette coralie yongeye gutera umusifurizo w’izamu rya kane,umupira wahise wiyandikisha mu mateka Rayon irushaho kongera umuriro atuma Rayon Sports ijya kuruhuka iyoboye umukino ku buryo bugaragara.

‎48’ – Nahimana Nasra yatsinze igitego cya gatanu hakiri kare mu gice cya kabiri,umupira wanyuze mu bugarizi bwa AS Kigali akomeza gutuma AS Kigali irushaho kubura icyizere.

‎51’ – Nahimana Nasra yongeye kwinjiza ikindi gitego, atsinda kabiri mu minota itatu gusa.Abafana ba Rayon bari bahagurutse, abandi batangira gutera agatwengo bavuga ngo:

‎“Uyu munsi ni uwa Nasra pe!”

‎65’ – Umwali Uwase yatsinze igitego cya karindwi, abugarira bari baguye, umukino ugasa n’uwahindutse inzozi mbi kuri bo ashyira umukino kure cyane ya AS Kigali.

‎72’ – Myugariro wa AS Kigali yagerageje gukuraho umupira, ariko ubwoba n’umunaniro bibatwara byose ahindukiza umupira ujya mu rushundura rwabo.

Description: WhatsApp Image 2025-12-01 at 13.59.55 (1)

‎Stade yose irumirwa

‎Abafana bamwe bati:

‎“N’ikirere cyari cyahisemo guhishima Rayon uyu munsi!”

‎umupira wagiye mu rushundura umeze nk’umuntu wari ugiye mu rugo rwe nyuma y’urugendo rurerure wuzuye umunezero ni nacyo cyarangije umukino mu buryo bukomeye.

Description: WhatsApp Image 2025-12-01 at 13.59.55

‎Rayon Sports WFC yatsinze AS Kigali WFC ibitego 8–0 , Rayon sport wfc ikaba yariri k'umwanya wa kabiri (2) n'amanota cumi na tanu (15) ikaba yongeye kwigaragaza yegukana amanota atatu (1) nyuma yuko yagaragaje ubushobozi buhanitse mu mikinire yayo, haba mu gutanga imipira, gusatira ndetse no gusoza neza yongeye kwigaragaza nk'ikipe iri mu bihe byayo byiza. AS Kigali WFC ikaba yariri k'umwanya wa cyenda (9) n'amanota atatu (3) ikaba yongeye gutakaza nyuma yo gutsindwa, yo ntiyabashije kwitwara neza mu bwugarizi, bituma ihura n’akaga ko gutsindwa ibitego byinshi gusa As kigali wfc yavuye mu kibuga yuzuye amasomo yo kongera imyitozo n'imbaraga.

‎Rayon sport wfc 8 - 0 Inyemera wfc

‎Nyagatare wfc 0 - 8 Rayon sport wfc 

‎Rayon sport wfc 1 - 0 Forever wfc 

‎Kamonyi wfc 3 - 2 Rayon sport wfc 

‎Rayon sport wfc 3 - 0 Macuba wfc

‎Bugesera wfc 0 - 2 Rayon sport wfc 

‎Rayon sport wfc 8 - 0 As Kigali wfc

Description: WhatsApp Image 2025-12-01 at 13.59.54 (2)Description: WhatsApp Image 2025-12-01 at 13.59.54 (1)Description: WhatsApp Image 2025-12-01 at 13.59.55 (1)Description: WhatsApp Image 2025-12-01 at 13.59.54

‎Written: Migisha Janviére 
 

Comments (2)

Paul • Dec 1, 2025 15:28

Girls and women should also be valued because they are capable too

Nina • Dec 1, 2025 15:28

Girls and women should also be valued because they are capable too