Home Sports Business Technology Politics Kids Talk Block Seven

U Rwanda rwongera kugaragaza ubushake mu mukino ukomeye warwo na Burundi ‎

U Rwanda rwongera kugaragaza ubushake mu mukino ukomeye warwo na Burundi  ‎

U Rwanda rwongera kugaragaza ubushake mu mukino ukomeye warwo na Burundi

‎Mu irushanwa rikomeje rya 2026 CAF African Schools Championship – CECAFA Zonal Qualifiers ribera i Kampala, kuri uyu munsi w’ejo ikipe y’abakobwa b’U15 y’u Rwanda yongeye kwinjira mu kibuga yicaye ku ntego imwe rukumbi guhagarara gitwari mu izina ry’igihugu.

‎Uyu mukino wabahuzaga na Burundi wari urimo ishyaka, imbaraga n’ugutahana ubudodo, buri gihugu giharanira amanota ya mbere. Nubwo aya makipe yombi yakinnye neza, yiruka ku mupira buri munota nko ku mugambi w’ubuzima n’urupfu, umukino warangiye ari ubusa ku busa (0–0).

‎Abakinnyi b’u Rwanda berekanye ubwugarizi bukomeye, bagarura imipira myinshi kandi bagakina batajenjeka imbere y’imbogamizi zose. Nubwo hatabonetse igitego, bagaragaje umutima w’ubutwari n’icyizere cy’uko bashobora gutera imbere mu mikino ikurikiraho.

‎Ese ni iki kibura cyangwa bakongeramo mu ikipe?

‎Nubwo bamaze kugaragaza ubwitange n’ubushobozi, haracyari ibintu bike byafasha ikipe kurushaho kwitwara neza:

‎🔹 Gusatira birimo ubwenge no kurangiriza neza imbere y’izamu hakenewe ko amahirwe aboneka akorwa mo ibitego.

‎🔹 Guhana umupira byihuse no kurushaho kwihuza hagati ya ba myugariro, hagati n’abatakizi ibi byatuma basatira mu buryo buteye ubwoba.

‎🔹 Ubusabane n’itangira ry’umukino rihamye – kwirinda gutangira gahoro kugira ngo batungurwe n’undi mukeba.

‎🔹 Umutwe ukomeye (mentality)  gukomeza kwemera ko bashobora gutsinda buri mukino ni imbaraga zikomeye mu bakinnyi bakiri bato.

‎Iyi kipe ifite ubushake, ifite imbaraga, kandi ifite icyerekezo. N'ubwo urugendo rutarangiye, uko iminsi ihita niko bigaragara ko barushaho gukura, kwimenyereza irushanwa no gutsindagirwa.

‎U Rwanda ruracyabashyigikiye, kandi ubukana berekana mu kibuga buratanga icyizere cy’ejo heza.

 

Written: Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!