MACUBA WFC YIGARANZURA INYEMERA WFC MU MUKINO W’ISHYAKA RIDASANZWE
MACUBA WFC 2–1 INYEMERA WFC
Kuri uyu munsi w’imikino y’amakipe y’abagore, Macuba WFC yakiriye Inyemera WFC mu mukino wari umeze nk’imvura y’umurabyo n’inkuba bigwiriye ikibuga. Macuba yatangiye umukino imeze nk’intare ishonje yakomeje guhiga igitego kuva ku munota wa mbere. Amahirwe yagendaga ayihamagara nk’ikirangirire gitumirwa mu birori, maze itsinda igitego cya mbere cyatuye abafana bayo ku mutima.
Inyemera WFC yo ntako itagize mu gushaka kwishyura; yageragezaga kuzamura umupira nk’inyoni ishaka kwivana mu mukara w’ijoro. Ariko Macuba ikomeza kubayurira mu kibuga hagati, igatsinda n’icya kabiri cyari nk’umurishyo w’intsinzi.
Nubwo Inyemera yaje kubona igitego kimwe cya kiroha icyumweru, byari bitakiri bihagije. Uburyo bwabo bwabuze gukomera no kurangiza neza, bituma Macuba ikomeza gusigasira amanota atatu.
❓ Aya makipe yombi se yaba yarabuze iki?
Macuba WFC yabuze:
Gufunga umukino neza mu minota ya nyuma; nyuma yo gutsinda ibitego bibiri, yagaragaje guhungabana gatoya bikayiviramo kwinjizwa igitego 1.
Gukomeza umuvuduko uhoraho, kuko hari aho yagiye isubira inyuma cyane.
Inyemera WFC yabuze:
Gutangira umukino mu mbaraga; yatinze kwinjira mu mukino biyiha igihombo.
Uburyo bwo kurangiza neza imbere y’izamu, kuko yabuze byinshi byashoboraga kuba ibitego.
Gufatana mu mayeri no kutarekera Macuba umwanya wo kubaka umukino.
Macuba WFC yatsinze ku mbaraga no ku bushake bwo kurwanira imbere y’abafana bayo, naho Inyemera WFC iraburirwa inama yo gutangira umukino mu mbaraga no kurangiza neza amahirwe ibona. Umukino wasize amasomo ku mpande zombi: Macuba igomba kugumana icyerekezo kugeza ku minota ya nyuma, naho Inyemera ikiga kunoza uburyo bw’imikinire kugira ngo itajya ikanguka itinze.
Uko Aya makipe yose yitwaye mumikino irindwi ishize kugeza kuri uyu munsi wanone kumpande zombi:
MACUBA WFC
Macuba wfc 1 - 0 Apr wfc
Macuba wfc 2 - 0 Bugesera wfc
Macuba wfc 1 - 1 As Kigali wfc
Macuba wfc 0 - 3 Police wfc
Macuba wfc 0 - 3 Rayon sport wfc
Macuba wfc 3 - 3 Indahangarwa wfc
Macuba wfc 1 - 1 Muhazi wfc
Macuba wfc 2 - 1 Inyemera wfc
INYEMERA WFC
Inyemera wfc 0 - 8 Rayon sport wfc
Inyemera wfc 0 - 1 Indahangarwa wfc
Inyemera wfc 6 - 2 Muhazi wfc
Inyemera wfc 0 - 2 Apr wfc
Inyemera wfc 2 - Nyagatare wfc
Inyemera wfc 3 - 0 Forever wfc
Inyemera wfc 4 - 1 Kamonyi wfc
Inyemera wfc 1 - 2 Macuba wfc
Written: Migisha Janviére