Home Sports Business Technology Politics Kids Talk Block Seven

NYUMA YUKO INDAHANGARWA WFC ITWAYE IGIKOMBE CY'AMAHORO RAYON SPORT WFC IGARUTSE YISUBIZA IKUZO IYITSINDA IBITEGO BIBIRI

NYUMA YUKO INDAHANGARWA WFC ITWAYE IGIKOMBE CY'AMAHORO RAYON SPORT WFC IGARUTSE YISUBIZA IKUZO IYITSINDA IBITEGO BIBIRI

NYUMA YUKO INDAHANGARWA WFC ITWAYE IGIKOMBE CY'AMAHORO RAYON SPORT WFC IGARUTSE YISUBIZA IKUZO IYITSINDA IBITEGO BIBIRI 

‎RAYON SPORT WFC YEGUKANYE INTSINZI IKOMEYE ITSINZE INDAHANGARWA WFC IBITEGO 2–0

‎Umukino waranzwe n’ubukana n’inyota yo gutsinda

‎Ikipe ya Rayon Sport Women Football Club yegukanye intsinzi y’amanota atatu mu mukino wayihuje na Indahangarwa WFC, wakiniwe ku kibuga Rayon Sport WFC yakiriyeho uwo mukeba, umukino urangira itsinze ibitego bibiri ku busa.

‎Uyu mukino watangiye ku muvuduko uri hejuru, amakipe yombi agaragaza inyota yo gushaka intsinzi. Rayon Sport WFC yatangiye yiharira umupira, ishaka igitego kare cyayifasha gufungura amazamu.

 

‎Ibyo byagezweho ku munota wa 11, ubwo Ukwinkunda Jeanette yatsindaga igitego cya mbere, nyuma yo gukoresha neza amahirwe yari abonye imbere y’izamu, ashimangira intangiriro nziza ya Rayon Sport WFC.

‎Nyuma y’icyo gitego, Indahangarwa WFC yagerageje kwisuganya ishaka uko yakwishyura, ariko ubusatirizi bwayo bwagiye buhura n’ubwugarizi bwa Rayon Sport WFC bwari buhagaze neza. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sport WFC iyoboye n’igitego 1–0.

‎Mu gice cya kabiri, umukino warushijeho gukomera, amakipe yombi agira impinduka mu bakinnyi hagamijwe gushaka ibitego. Indahangarwa WFC yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, ariko Rayon Sport WFC ikomeza kwitwara neza mu bwugarizi, inasatira ku mpande.

‎Ku munota wa 84, Rayon Sport WFC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri nyuma yo guhabwa penaliti. Gikundiro Scholastique ayiteye neza ayinjiza mu izamu, ashimangira intsinzi y’ikipe ye.

‎Umukino warangiye Rayon Sport WFC itsinze ibitego 2–0, bituma yegukana amanota atatu y’ingenzi mu rugendo rwayo muri shampiyona, igaragaza ko ikomeje kwitwara neza no guharanira imyanya myiza ku rutonde.

‎Abafana ba Rayon Sport WFC bishimiye uyu musaruro mwiza, by’umwihariko bashimira abakinnyi batsinze ibitego ndetse n’umwuga n’ubushake byaranze ikipe yabo mu mukino wose.

‎Ibyavugiwe mu kiganiro nyuma y’umukino

‎Umutoza wa Rayon Sport WFC Ashimira Imbaraga z’Ikipe

‎Umutoza wa Rayon Sport WFC yagize ati:

‎“Ni umukino utari woroshye wadusabye imbaraga, ariko twagombaga gutsinda kuko twari dukeneye amanota atatu yuzuye. Ubu ntituzongera gutakaza.”

‎‎Kapiteni wa Rayon Sport WFC avuga ku kugarura icyizere

‎Kapiteni wa Rayon Sport WFC yagize ati:

‎“Yari umukino mwiza, ntwari woroshye, wadusabye imbaraga nyinshi. Twari dufite intego yo gutsinda cyane ko twari tumaze iminsi tuganya; twashakaga kwisubiza agaciro kacu n’icyubahiro.”

‎Umutoza wa Indahangarwa WFC avuga ku mukino n’Icyizere cy’ejo hazaza

‎Umutoza wa Indahangarwa WFC yagize ati:

‎“Umukino wari mwiza cyane nubwo tutabashije gutsinda. Twabonye amahirwe make yo gutsinda Rayon Sport WFC, ariko yadutsinze igitego kare bituma abakinnyi bacika intege gato.

‎Twabasubijemo icyizere, gusa basubiye mu mukino batinze, hagaragaramo ubunararibonye no gutinya. Nubwo twatakaje, nta gucika intege kuko turacyafite indi mikino kandi twiteguye intsinzi.”

‎Kapiteni wa Indahangarwa WFC ashimangira ihangane n’Intego zo Kuzamuka

‎Kapiteni wa Indahangarwa WFC yagize ati:“Umukino wari mwiza ku mpande zombi, cyane ko wari uhuje ikipe ya kabiri n’iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo. Hari hakenewe ihangane rikomeye. Twari dukeneye amanota atatu, nubwo twatakaje ntitwifuza kongera gutakaza kuko umwanya turiho turashaka gukomeza kuzamuka.”

‎Uko amakipe yose yitwaye mumikino icyenda kugeza kuri uyu munsi wanone kumpande zombi:

RAYON SPORT WFC 

‎Rayon sport WFC 8 - 0 Inyemera WFC

‎Nyagatare WFC 0 - 8 Rayon sport WFC 

‎Rayon sport WFC 1 - 0 Forever WFC 

‎Kamonyi WFC 3 - 2 Rayon sport WFC 

‎Rayon sport WFC 3 - 0 Macuba WFC

‎Bugesera WFC 0 - 2 Rayon sport WFC 

‎Rayon sport WFC 8 - 0 As Kigali WFC

‎Police WFC 1- 1 Rayon sport WFC 

‎Apr WFC 1 - 1 Rayon sport WFC 

‎Rayon sport WFC 2 - 0 Indahangarwa WFC

INDAHANGARWA WFC 

‎Indahangarwa WFC 2 - 0 Muhazi WFC 

‎Indahangarwa WFC 2 - 1 Inyemera WFC 

‎Indahangarwa WFC 8 - 0 Nyagatare WFC 

‎Indahangarwa WFC 3 - 1 forever WFC 

‎Indahangarwa WFC 0 - 0 Kamonyi WFC 

‎Indahangarwa WFC 3 - 3 Macuba WFC

‎Indahangarwa WFC 2 - 2 Bugesera WFC 

‎Indahangarwa WFC 3 - 2 As Kigali WFC 

‎Indahangarwa WFC 1 - 1 Police WFC

‎Indahangarwa WFC 0 - 2 Rayon sport WFC

‎Written: Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!