BREAKING rayon sports wfc wins the peace cup after defeating police wfc rayon sports wfc yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze police wfc simba queens prend sa revanche sur yanga princess simba queens yihanije yanga princess simba queens avenge themselves against yanga princess

AMWE MU MAGAMBO UMUTOZA RWAKA CLAUDE YADUTANGARIJE

AMWE MU MAGAMBO UMUTOZA RWAKA CLAUDE YADUTANGARIJE

AMWE MU MAGAMBO UMUTOZA RWAKA CLAUDE YADUTANGARIJE

UBUREYO BURAVUKANWA BUGAHEREREKANWA MU MARASO GUTSINDA BABIRAZWE NA BASOGOKURU

‎Ni ekipe y' amaguru yabayeho mbere yuko habaho ishyirahamwe ry'umupira mu RWANDA niyo ekipe y'ambere yasohokeye igihugu mu marushanwa ya cecafa champion's league tugiye kuvuga kuri Rayon sport wfc n'ikipe ya banyarwanda bakayita gikundiro bayita murera iyo batsinda bagira bati iyi kubona bayita Rayon sport wfc

‎Kuri benshi mubakunzi b'umupira w'amaguru m'ubari n'abategarugori mu Rwanda birasa naho rayon sport wfc ari igisobanuro cy'umupira w'amaguru bivugwa ko ariyo igira abafana benshi mugihugu  abafana bayo bajya bagira ugutebya kwinshi bavugako ubureyo buvukanwa ngo ubureyo bishobora kuba buhererekanwa umubyeyi akabuha umwana mu maraso Rayon sport wfc riremereye kandi rikomeye .

‎IBIKORWA N’UMUSARURO WA RAYON SPORT WFC MU MYAKA 3

‎RAYON SPORT WFC imaze imyaka 3 inshinzwe, kandi muri iyo myaka yose yitwaye neza itwara ibikombe bya shampiyona mu bari n’abategarugori, ihereye mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’abari n’abategarugori.

‎ISHIMA RYO GUTOZA UMUPIRA W’AMAGURU W’ABAKOBWA

‎Ishema natewe no gutoza mu cyiciro cy’abari n’abategarugori ni uko bitari bimenyerewe ko abana b’abakobwa bakina umupira w’amaguru, ariko ubu biri ku rwego rwiza. Kuri ubu umwari n’umutegarugori ahabwa rekiritoma ndetse na prime, bikabafasha mu buzima busanzwe kuko bituma babasha kwitunga cyangwa gutunga imiryango yabo bivuye mu mupira w’amaguru.

‎IMBOGAMIZI ZIGIHURA N’UMUPIRA W’ABAKOBWA

‎- Imbogamizi duhura na zo ni izi:

‎Umwana w’umukobwa ntarahabwa agaciro gahagije nk’abasaza babo, ntibitabwaho cyane.

‎-Ibibuga abari n’abategarugori bakiniraho ntibiri ku rwego rushimishije, bigatuma umukobwa ugeze mu cyiciro cya mbere ahura n’ibibazo byinshi ndetse hari n’ibyo abura.

‎IKIMPA MOTIVATION N’IMBARAGA

‎Ikintu kintera motivation ni ugufatanya n’abakinnyi nasanze muri RAYON SPORT WFC nkitangira kuyitoza. Twafatanyije gushyira imbaraga hamwe mu myaka 3 ishize, tubasha gutwara ibikombe, ibintu byari bifite agaciro gakomeye kuri twe twese.

‎AMATEKA YA CECAFA CHAMPION’S LEAGUE N’ISHIMA RYO GUSINDAGIZA U RWANDA

‎Nanone natewe ishema no kuba twarenze u Rwanda tukagera muri CECAFA Champion’s League. Inshuro ya mbere yabereye muri Ethiopia ntitwabashije gutsinda umukino n’umwe, ariko byabaye isomo rikomeye.

‎Ku nshuro ya kabiri twitabiriye irushanwa, twitwaye neza cyane tugera ku rwego rwo guhangana n’amakipe amaze imyaka myinshi muri iri rushanwa. Ibyo byagaragaje ko abana b’abakobwa bo mu Rwanda, by’umwihariko aba RAYON SPORT WFC, bageze ku rwego rwo guhangana n’amakipe akomeye yo hanze. Icyo gihe twagarukiye ku mukino wa nyuma (final) dutahana umwanya wa kabiri.

‎INTEGO N’ICYIFUZO CY’AHO BEREKEZA

‎Icyifuzo cyanjye n’abakinnyi banjye ni ugutwara igikombe cya RWANDA WOMEN’S SUPER LEAGUE, kugira ngo aho twagarukiye muri CECAFA Champion’s League y’uyu mwaka tuzaharengere, tunabone itike yo kujya mu matsinda ya Champion’s League ku rwego rwo hejuru.

‎Written by Migisha Janviére

 

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!