Perezida Kagame na Infantino wa FIFA bahaye Noheli abana bakina ruhago mu Rwanda (Amafoto)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, bahaye impano y’imipira yo gukina abana 220 bakina ruhago mu gikorwa cyiswe “FIFA Football Festival” cyabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025.
Ni igikorwa cyateguwe mu gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda no kwifuriza abana bawukina Noheli Nziza. Abana bacyitabiriye baturutse mu marerero 11 yo hirya no hino mu gihugu.
Abo barimo abakobwa 100 bo mu marerero atanu batarengeje imyaka 13 n’abatarengeje imyaka 15 n’abahungu 120 batarengeje imyaka 11, 13 na 15, baturutse mu marero atandatu. Bose baherekejwe n’abatoza babo 10.
Perezida Kagame yashimye Gianni Infantino wahisemo kwizihiriza Noheli ye mu Rwanda, akifatanya n’abana bakina umupira w’amaguru.
Ati “Ndatangira nshimira Infantino kuko we n’umuryango we, bashoboraga kwizihiriza Noheli ahandi, bakaruhuka, ariko bahisemo kuza hano kugira ngo basangire Noheli namwe mu buryo bwa ruhago. Wakoze cyane Gianni.”
Yongeyeho ko uretse kuba umupira w’amaguru ushimisha abantu, ugira uruhare mu kuzana amahoro hagati yabo.
Ati “Iyi stade yitwa Amahoro Stadium, aha ni ho hantu hakwiriye. Dukoresha umupira w’amaguru mu gutanga amahoro nubwo tudafite amahoro ahagije mu karere kacu, ariko twahoze tuwukoresha mu kuyageza muri aka karere n’ahandi.”
Mu ijambo rye, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimiye u Rwanda ku gikorwaremezo cyiza cya Stade Amahoro rufite, avuga ko ari ahantu heza hazabera imikino ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe 2026.
Yakomeje agira ati “Bana, ndagira ngo mbabwire ko nishimye kandi ntewe ishema no kuba ndi hano. Noheli Nziza kuri buri wese. Ni mwe twishimira, ni mwe dushyize imbere nk’abana b’u Rwanda, igihugu cyiza.”
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye FIFA ku ruhare ikomeje kugira mu iterambere rya ruhago mu Rwanda aho kuri ubu hari kubakwa ibibuga bine bigezweho i Gicumbi, Rusizi, Rutsiro no kuri FERWAFA, binyuze muri gahunda yayo ya “FIFA Forward”.
Yongeyeho ati “Ibyo bizafasha gukomeza kwitoza, guhuza abantu bose muri siporo no kuzamura impano zabo.”
Gianni Infantino yavuze ko atari byo gusa bazafatanyamo n’u Rwanda kuko bateganya no kuhubaka ibibuga 20 bizajya hirya no hino mu gihugu mu bigo by’amashuri.
Umutoza wa Paris Saint-Germain Academy, Umunyana Séraphine, yavuze ko kuba abana bahawe imipira bizabafasha kubakurikirana kuko uko umwana akora ku mupira kenshi ari uko bimufasha gukuza impano ye.
Biteganyijwe ko imipira 5000 ari yo izatangwa hiryo no hino mu gihugu binyuze muri iyi gahunda ya “FIFA Football Festival”.
Abana 220 baturutse mu marerero y'umupira w'amaguru 11 ni bo bitabiriye igikorwa cya "FIFA Football Festival" muri Stade Amahoro
Mu bitabiriye harimo abahungu n'abakobwa batarengeje imyaka 11, 13 na 15
Ikibuga cya Stade Amahoro cyari cyagabanyijwemo ibibuga byinshi bito kugira ngo abana bose babone uko bakina
Abana bahawe umwanya wo gukina aho bari bagabanyijwe mu makipe atandukanye
Perezida Kagame na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, baconga ruhago muri "FIFA Football Festival"
Umukuru w'Igihugu na Perezida wa FIFA bishimiye guhura n'abana bakina ruhago
Abana bitabiriye iki gikorwa babwiwe ko ibikoresho n'ibibuga bitakiri ikibazo, ahubwo bakwiye gushyiraho akabo bakagaragaza impano zabo
Perezida wa FIFA, Infantino yavuze ko bateganya kubaka ibibuga 20 mu mashuri yo hirya no hino mu Rwanda
Infantino yavuze ko umupira w'amaguru uhuza abantu, ukabashimisha
Perezida Kagame yashimiye Infantino wizihirije Noheli mu Rwanda, by'umwihariko akifatanya n'abana bakina umupira w'amaguru
Perezida Kagame ashyikiriza umupira umwe mu bana bitabiriye igikorwa cya "FIFA Football Festival"
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, na we yafatanyije na Perezida Kagame guha umupira buri mwana witabiriye iki gikorwa
Byanditswe na RUVUMBA Joseph